Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Inshingano

  • Kuzamura iterambere rirambye, amahirwe mu bukungu, n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.

 

 

Icyerekezo

  • Guteza imbere u Rwanda rukaba igihugu kitagira ubukene

Intego

  • Kubungabunga ihame ry’ubukungu rusange rihamye, rifite izamuka rito ry’ibiciro (inflation), icyuho giciriritse mu ngengo y’imari, n’umwenda wa Leta ushobora kwishyurwa mu buryo burambye.
  • Guteza imbere igenamigambi rishingiye ku bimenyetso n’imibare (evidence-based planning) n’ingengo y’imari ishingiye ku mikorere n’ibyagezweho (performance-based budgeting).
  • Gukusanya umutungo ukomoka imbere mu gihugu no hanze yacyo, nk’imisoro, andi mafaranga atari imisoro, imisanzu y’ubwiteganyirize, inkunga, inguzanyo, n’ibindi.
  • Kugera ku bipimo mpuzamahanga byo hejuru mu micungire y’imari ya Leta (Public Finance Management – PFM) kugira ngo imikoreshereze y’umutungo ibe ibazwa kandi iboneke neza.
  • Kunoza itangwa rya serivisi za Leta no kongera kubazwa inshingano binyuze mu kwegereza ubuyobozi abaturage mu micungire y’imari n’imisoro.
  • Gufasha kongera umusaruro w’ubukungu, amahirwe y’akazi, imigendekere myiza y’ishoramari, n’ubuziranenge bw’ishoramari rya Leta.
  • Gufasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’abantu mu bidukikije birambye.
  • Guteza imbere isoko ry’imari rifite imbaraga, rikora neza kandi rihamye, rishobora gugerwaho n’ibyiciro byose by’abaturage.
  • Guteza imbere isoko ry’umurimo ririmo uburinganire kandi ryorohereza abantu, rishishikariza ubucuruzi n’udushya (entrepreneurship) no kwihanganira ingorane mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu.
  • Gushyiraho gahunda nziza kandi iringaniza y’imisoro n’inyungu, ishishikariza gukora, kuzigama no gushora imari mu iterambere ry’igihugu.
  • Guteza imbere ubufatanye bwimbitse mu karere binyuze mu kwakira impinduka no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
  • Kubaka MINECOFIN nk’ikigo gikomeye, gikora neza kandi cyitabira vuba ibyo abaturage bakeneye.